Umukandida wigenga uhatanira kuyobora Uganda,Dr.John Patrick Amama Mbabazi  yagize icyo avuga  ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida Museveni  mu Cyumweru gishize ndetse anemeza ko guceceke kwe  bitavuze  ubugwari.

 

By Habineza Gabby | Views : 17577 | Kuya 12-23-2015 04:52



Ku Cyumweru tariki  20 Ukuboza,2015 Perezida Museveni akaba  yaravuze amagambo ataravuzweho rumwe n’abayobozi batandukanye ba Uganda aho bamwe bemeje ko bitari bikwiye kuvugwa n’Umuyobozi w’Igihigu nka Uganda .

Ikinyamakuru RedPepper  gitangaza ko Perezida Museveni mu ijambo rye ashaka kubwira Amama Mbabazi  n’abamushyigikiye  yagize ati’’Iyo ugiye  ugashyira  urutoki rwawe mu nnyo y’Ingwe  uba uri mu byago’’


Dr.John Patrick Amama Mbabazi

Mu rwego rwo gusubiza Museveni Mbabazi akaba yaravuze ko yabonye Inzoka  imira inka  ndetse  ko kuba yoroshya ibintu bitavuze ko afite  intege nke.

 Ati“Koroshya ibintu  ntabwo ari ntege nke  ahubwo ni imbara .Nabonye inzoka imira inka

Yongeraho ati “Perezida yakagombye guhagarika gukoresha imvugo nyandagazi .Ese ni uwuhe Perezoda ukoresha imvugo nka ziriya.Ndasaba Perezida gusubiza ubwenge ku gihe agatekereza ku mvugo akoresha.Ntabwo arumva hari umuntu nibasiye mu mvugo zanjye  cyangwa se ngo nkoreshe imvugo nyadagazi .Abantu batekereza ko noroshye.Mu kwiyoroshya niho  hari imbaraga.”

Perezida Museveni

Aya magambo yavuzwe na Museveni akaba yaragarutsweho n’uwahoze ari Minisitiri w’Indangagaciro wa Uganda ,Minister Dr. Miria Matembe aho yavuze ko  iyi mvugo idakwiye ku muntu nka Perezida  yongeraho ko  ari ukubabaza Abagande gusa .

John Patrick Amama Mbabazi akaba yarahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda  aho yaje kwirukanwa na Perezida Museveni , ubu bakaba bahanganye mu matora ya Perezida ateganyijwe muri iki gihugu umwaka utaha wa 2016.Aba bagabo bakaba bahora bahanganye .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd