Perezida w'igihugu cya Tchad, Idris Déby Itno, akaba na Perezida w'umuryango w'ubumwe bwa Afurika AU, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 nyakanga 2016, mu nama y'uyu muryango yaberega i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda yatangaje ko igihugu cya Maroc gifite uburenganzira bwo kugaruka muri AU igihe icyo aricyo cyose n'uko cyabishaka.

 

By Muhire Norbert | Views : 6006 | Kuya 07-18-2016 14:39



Igihugu cya Maroc cyasabye kugaruka muri uyu muryango nyuma y'imyaka isaga 32 kiwikuyemo.

Nubwo Perezida w'igihugu cya Tchad uyobora umuryango w'ubumwe bw'Afurika atatangaje igihe n'uburyo igihugu cya Maroc cyagaruka mu muryango wa AU, Idriss Déby Itno (IDI), yavuze ko Maroc ari igihugu cy'Afurika, kimwe mu bihugu byashinze OUA, hakaba hari hashize imyaka igera kuri 32 iki gihugu kikuyemo ku mpamvu zacyo.

 Idriss Déby ati nta mbogamizi kuri Maroc mu kugaruka muri AU

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga, imbere y'itangazamakuru, ku munsi wa kabiri ukaba n'uwanyuma w'inama y'abakuru b'ibibugu byo mu muryango AU, Idriss Déby yagize ati :"Maroc ifite uburenganzira bwo kugaruka mu muryango mugari igihe ibishakiye n'uko ibishaka, nta numwe ufite uburenganzira bwo kuyibangamira, ni igihugu cyo ku mugabane w'Afurika".

Maroc yivanye mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyitwa OUA mu 1984 nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].

Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario,ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

Ijambo ry’Umwami wa Maroc, Mohammed VI yavuze kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016 ryahawe umutwe ugira uti ‘igihe kirageze’ rishimangira ubushake bw’igihugu cye ku kugaruka muri uyu muryango nyuma y’imyaka 32.

 Umwami wa Maroc Mohammed VI, bashaka kugaruka muri AU

Umwami Mohammed VI uyobora Maroc yagarutse ku buryo bavuye muri uyu muryango, agaragaza ko igihe kigeze ngo barenge ayo macakubiri , kandi ko babyiyemeje nk’inshingano nshya mu gukora amateka.

Umwami yagize ati “Igihe kirageze ngo twigizeyo ibyo bibazo byose byo kwitandukanya.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd