Mu murwa mukuru w’igihugu cya Mali ari wo Bamako mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo habyutse humvikana urusaku rw’amasasu imbere ya Hotel Radisson, aho bivugwa ko haba hafashwe imbohe.

 

By Habineza Gabby | Views : 10941 | Kuya 11-20-2015 10:45



Amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko abantu batandukanye barimo abazamu, abakozi n’abakiriya ba Hotel Radisson Blu baba biciwe muri uko kurasa.

Ahagana saa 9:36 ubwo nyiri iyi hotel yahamagarwaga kuri telephone na Jeune Afrique dore ko ngo atari ari kuri hotel muri iki gitondo, yatangaje ko saa moya za mugitondo abantu batatu binjiye muri hotel bitwaje intwaro zihagije.

Ibi bikaba bibaye mu gihe perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita ari mu gihugu cya Tchad mu nama aho agomba kugaruka mu gihugu vuba.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko urusaku rw’imbunda n’ibiturika byumvikanaga hanze ya hotel, ariko ngo kurasa bikaba byaberaga muri etage ya 7 y’iyi hotel nk’uko bitangazwa na AFP.

Abakozi ba ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abaturage bazo muri Mali basabwe kuba bihishe. Amakuru kandi aravuga ko abateye bigaruriye hotel ariko icyabateye gukora iki gikorwa n’abo ari bo bikaba kitaramenyekana.

Biravugwa ko abantu bagera ku 170 kandi bafashwe bugwate n’aba bantu bateye hotel, mu gihe inkengero z’iyi hotel zose zamaze kugotwa n’abashinzwe umutekano.

Biravugwa ko inzego z’ubutasi n’iz’umutekano za Mali zakunze kuburizamo ibitero byinshi by’iterabwoba muri uku kwezi byabaga bishaka kwibasira Bamako, aho bivugwa ko byategurwaga na Khalid Ibn Walid n’umutwe uharanira kubohoza intara ya Macina. Ese iyi yaba ari indi Boko Haram ?

Perezida wa Tchad, Idriss deby yahise yamagana iki gitero, avuga ko iyi hotel irimo abagabo n’abagore bikoreraga imirimo yabo, yongeraho ko iki ari igikorwa cya kinyamanswa kidafite aho gihuriye n’iyobokamana. Yaboneyeho kubwira mugenzi we wa Mali ko bari kumwe nawe n’abaturage ba Mali.

Kugeza ubu nta muntu uzi ikiribukurikire n’icyateye aba bantu kugaba igitero kuri iyi hotel, gusa abatari bake bafite impungenge z’uko aba baturage bagizwe ingwate bashobora kwicwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd