Nyuma y'ingabo z'Abafaransa, iz'abadage nazo zongereye umubare wazo muri Mali, kajugujugu 8 n'abasirikare barenga amajana akaba aribo bagomba kugera muri iki gihugu cyo ku mugabane w'Afurika, icyemezo cyafashwe nyuma yaho Ubufaransa bubitabarije.

 

By Umutoni Solange | Views : 6237 | Kuya 02-27-2017 12:00



Kajugujugu 4 z'abadage zo mu bwoko bwa NH90 nizo zamaze kugera muri Mali, mu gihe izindi 4 zigomba kuhagera mu ntangiriro za werurwe mu rwego rwo gucunga umutekano mu bikorwa by'ubutumwa bw'amahoro. 

Ku ruhande rw'ingabo z'abadage, lieutenant-colonel Marc Paare, yavuze ko uruhare rwabo ari ugutanga umusanzu wo kugarura amahoro muri Mali, igikorwa cya Minusma.

Izi ngabo zigomba kuzava ku 150, zikazagera ku 1000, kandi inteko ishingamategeko y'abadage ikaba yarongereye manda izi ngabo aho izageza muri mutarama 2018.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd