Perezida w’igihugu cya Mali Ibrahim Boubacar Keita kuri uyu wa gatanu yatangaje ko yemeye ubwegure bwa minisitiri w’intebe Abdoulaye Idrissa Maiga hamwe n’abagize Guverinoma ye.

 

By Umutoni Solange | Views : 2625 | Kuya 12-29-2017 18:24



Amakuru aturuka mu gihugu cya Mali, aravuga ko minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Abdoulaye Idrissa Maiga yashyikirije ubwegure bwe hamwe n’abagize Guverinoma ye, Perezida Ibrahim Boubacar Keita (IBK) wahise avuga ko abwemeye.

Aya makuru yanyujijwe no kurubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Mali ariko hirindwa guhita hatangazwa umusimbura.

Idrissa Maiga avuye kuri uyu mwanya awumazeho amezi 8 gusa aho yawugiyeho muri mata uyu mwaka wa 2017.

   Perezida Keita yemeye ubwegure bwa minisitiri w’intebe Idrissa Maiga


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd