Mu gihugu cya Mali, mu gitero cyabereye mu gace ka Goma-Coura, abasirikare bagera kuri 4 bahasize ubuzima, mu gihe abandi bagera kuri 7 bahakomerekeye bikabije.

 

By Umutoni Solange | Views : 5460 | Kuya 10-14-2016 09:17



Amakuru yatangajwe kuri uyu wa kane n'igisirikare cyo mu gace ka Goma-Coura, aravuga ko abasirikare bagera kuri 4 b'igihugu cya Mali bishwe abandi bagera kuri 7 bagakomereka ku mugoroba, mu gitero cyabereye mu gace ka Goma-Coura, hagati mu gihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'ingabo mu gihugu cya Mali, rivuga ko kuwa kane tariki ya 13 ukwakira 2016 ahagana ku mugoroba, imodoka yarimo abasirikare bayo yatezwe igisasu cyo mu bwoko bwa mine mu muhanda, maze abasirikare 4 bahita bitaba Imana abandi 7 barakomereka, imodoka irashya.

Iyi minisiteri y'ingabo ikomeza ivuga ko hahise hongerwa imbaraga mu rwego rw'umutekano muri kano gace kugirango banite ku buzima bw'abakomeretse.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd