Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu gihugu cya Mali abantu bitwaje intwaro bateye mu gace ka Banamba kari mu birometero 140 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bamako, ku biro by’abashinzwe umutekano na gereza bafungura imfungwa.

 

By Muhire Norbert | Views : 6111 | Kuya 11-07-2016 14:17



Amakuru aturuka ku babonye abagabye iki gitero, aravuga ko ahagana mu masaha y’ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 07 ugushyingo 2016, babonye abantu benshi bari mu modoka nyinshi binjira mu gace ka Banamba maze bigabanyamo ibyiciro 3.

Ikiciro cya mbere cyerekeje kuri gereza kiyigabaho igitero maze gifungura benshi mu bafungwa bari bayirimo.

Ikindi kiciro cyateye ahakorera polisi cyangiza inyubako kinatwara imodoka 2 zayo.

Ikiciro cyanyuma cyateye banki kimena ahari ububiko bw’amafaranga kirayatwara.

Abagabye iki gitero bavugaga indimi 2, igi peul n’igi tamasheq, aho bahise berekeza ku karere ka sahel y’iburengerazuba ahagana muri Mauritanie.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd