Mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru icyiciro cya mbere uzahuza rayon sport na Musanze FC, kuri uyu wa Gatatu ikipe ya rayon sport yakinnye umukino wa Gicuti na Giticyinyoni, urangira aba rayon babonye intsinzi y'ibitego 8-0, Makenze na Abuba bakaba barigaragaje neza muri uyu mukino.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 13146 | Kuya 12-22-2016 09:18



Uyu mukino wa gicuti wahuje Rayon sport na Giticyinyoni FC wabereye kuri stade Mumena mu mujyi wa Kigali kuva isa tatu za mugitondo (09h00) ku munsi w'ejo kuwa Gatatu tariki ya 21 ukuboza 2016.  

Umutoza wa rayon sport, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso, yatangiye akinisha ikipe isanzwe idakinishwa harimo abakinnyi nka Abouba na Makenzi bagaragaje ko ari aba star b'umukino kuko bitwaye neza berekana ko bafite ubunararibonye mu guconga ruhago.  

Umukino watangiye nkibisanzwe rayon sport isatira, inatsinda ibitego 2 mu gice cya mbere, ibitego byatsinzwe na Romami Flank.

Igice cya kabiri umutoza Maso yagaruyemo abakinnyi bigaragara ko azakinisha kuri match ya Musanze FC, baje batsinda 6 mu gice cya kabiri,  Shassir 2,  Pierrot 2, Tati 1 na Nicola1. 

Umutoza wa Giticyinyoni yasimbuje umuzamu wari umaze gutsindwa 4, nuwo ashyizemo nawe bigenda uko. 

Umutoza wa Giricyinyoni, Nzayisenga Tierry yavuze ko yakinnye na rayon sport mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona bazakina na Rwamagana city, ati :" bambwiye ko Rwamagana FC ifite abakinnyi b'abasore nk'aba ba rayon, icyo nkuye hano ni uko abakinnyi batinyutse kandi bagerageje kuko mu ikipe yange nsanzwe nkinisha ndwaje abakinnyi 4, icyo mpakuye kuruta, nize kugarira kandi nziko tuzabikora".

Rayon sport izacakirana na Musanze FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki ya 24 ukuboza 2016 kuva isa cyenda n'igice z'igicamunsi(15:30). 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd