Nyuma yo gukumirwa kwitabira imurikagurisha mu Rwanda rya 2016 rizatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nyakanga, Abakora ubuvuzi gakondo baravuga ko byagaragaye ko Politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yashyizweho na leta, itareba abakora ubuvuzi gakondo.

 

By Ubwanditsi | Views : 8232 | Kuya 07-26-2016 10:56



Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yise Made in Rwanda, igamije gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda n’icuruzwa ry’ibikorerwa imbere mu gihugu, mu rwego rwo guca ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda ku bwinshi ndetse ngo bikaba byarayitwaraga amafaranga menshi.

Nyuma yaho abakora ubuvuzi gakondo bakumiriwe kuzitabira imurikagurisha mu Rwanda rya 2016 rizatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2016, n'urwego rw'urugaga rw'abikorera ku mabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima, Abakora ubuvuzi gakondo baravuga ko byagaragaye ko Politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yashyizweho na leta, itareba abakora ubuvuzi gakondo.

Umwe mu bakora ubuvuzi gakondo yagize ati:" Kuki bateza imbere imiti y'abazungu kandi natwe abavuzi gakondo bo mu Rwanda twifitiye ubushobozi bwo kuvura dukoresheje imiti yacu, kandi dufasha benshi".

Abavuzi gakondo bo mu Rwanda barasaba ko hajyaho amategeko n'amabwiriza abagenga kandi nabo bagahabwa uburenganzira bwo guteza imbere no kumurika ibyo bakora.

                               Imwe mu miti y'Abavuzi gakondo bo mu Rwanda


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd