Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 ukuboza 2016, i Lubumbashi mu majyepfo y'iburasirazuba bw'igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo humvikanye urusaku rw'amasasu, hafatwa abantu bagera kuri 74 bakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 6111 | Kuya 12-20-2016 15:03



Ibiro ntaramakuru by'abafaransa byatangaje ko urusaku rw'amasasu rwatangiye kumvikana ahagana mu masaha ya sa tatu n'iminota 15 za mu gitondo, nyuma y'iminota igera kuri 20 rukagenda rwongera kumvikana.

Umunyamakuru yatangaje ko yabonye abigaragambyaga bahanganaga n'abashinzwe umutekano aho batwikaga amapine y'imodoka bakanaterana amabuye.

Umupolisi w'ipeti ryo hejuru muri DRC yavuze ko bahanganye n'abigaragambyaga bari hagati ya 5 n'i 10.

Jean-Claude Kazembe, Guverineri wa Haut-Katanga, mu murwa mukuru i Lubumbashi, yabwiye Ibiro ntaramakuru by'abafaransa ko bafashe 3 mu bigaragambyaga bari bafite imbunda akaba ariyo mpamvu Polisi yarashe mu kirere kugirango bahunge.

Kugera ubu, abantu bagera kuri 74 bakaba aribo batangazwa n'umuryango w'abibumbye ONU ko baba bafashwe muri DRC, mu gihe polisi itangaza 10.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd