Umunsi mukuru wa Demokarasi wizihizwa tariki ya 24 mata muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu mujyi wa Lubumbashi bakumiriwe mu bikorwa byo kwizihiza uyu munsi mu gihe i Kinshasa bawizihije mu bwisanzure.

 

By Umutoni Solange | Views : 8253 | Kuya 04-25-2016 08:04



Muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,kuri icyi cyumweru tariki ya 24 mata 2016,ku nshuro ya 26 bizihije umunsi mukuru wa demokarasi aho baba bibuka umunsi w'ishyirwaho rw'amashyaka menshi mu gihugu cyabo,amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila akaba yarahuye kugirango yizihize uyu munsi.

Kinshasa :

Nubwo icyoba cyari cyose,uyu munsi wizihijwe neza muri uyu mujyi n'abayoboke b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi.

Joseph Olenghankoy, Vital Kamerhe, Martin Fayulu, Jean-Claude Mvuemba n'abandi bayobozi b'imitwe ya politiki itavuga rumwe n'ubutegetsi bahamagariye abayoboke babo kwizihiza uyu munsi bashyira imbere guharanira uburenganzira bwabo,aho bamaganye cyane indi manda ya Perezida Joseph Kabila.

Lubumbashi :

Mu majyepho i Lubumbashi,ubwo abayoboke b'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ry'umuherwe Moïse Katumbi bateranaga kugirango bizihize uyu munsi mukuru wa Demokarasi,Polisi y'igihugu yarabamenesheje irabirukana ikoresheje ibyuka biryana mu maso ndetse inakumira imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu kuhagera.

Tariki ya 24 mata 1990,nibwo hagiyeho umunsi wa demokarasi muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma yaho uwari Perezida Mobutu akuyeho kubaho kw'ishyaka rimwe rukumbi ku butegetsi akemera ishyirwaho ry'amashyaka menshi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd