Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasabiye Moïse Katumbi utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'icyi gihugu igifungo cy'imyaka 5 imushinja kwigarurira no kugurisha inzu itari iye.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 10269 | Kuya 06-21-2016 14:59



Moïse Katumbi wakomeje kwibasirwa na leta ya Congo Kinshasa nyuma yaho imitwe myinshi itavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila muri icyi gihugu itangarije ko ariwe mukandida uzayihagararira mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe uyu mwaka,kuri uyu wa mbere tariki ya 20 kamena 2016, mu rukiko rwitiriwe amahoro rwa Lubumbashi,muri Haut-Katanga, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu muri DRC yamusabiye igifungo cy'imyaka 5.

Icyi gifungo, Moïse Katumbi agisabiwe nyuma yo kumushinja kwigarurira no kugurisha inzu ya M. Alexandros Stoupis ufite ubwenegihugu bw'ubugereki.

Nubwo ababuranira  Moïse Katumbi bari bitabiriye uru rubanza, ntibemerewe kugira ibyo basobanura bishinjwa umukiriya wabo umaze igihe kigera ku byumweru bitatu ari ku mugabane w'uburayi aho yagiye ku mpamvu z'uburwayi.

Nubwo Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasabiye Moïse Katumbi igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 adahari ishobora kwiyongera mu gihe hakomeje kugaragazwa ibindi bimenyetso,bitegerejwe ko mu minsi 8 aribwo hazafatwa umwanzuro.

Moïse Katumbi wahoze ari guverineri w'intara ya Katanga muri DRC, nyuma yo gushinjwa ibyaha byinshi birimo kwinjiza abanyamahanga mu gihugu, leta igashyiraho impapuro zo gushaka kumuta muri yombi, kuya 20 gicurasi 2016 yafashe indege yerekeza muri Afurika y'Epfo agiye kwivuza, nyuma y'iminsi 8, kuya  28 gicurasi z'ukwezi gushize akomereza ku mugabane w'uburayi bivugwa ko ahoherejwe n'abaganga kugirango bakomeze ibikorwa byo kumuvura.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd