Nyuma y’uko ku wa Kabiri  abasivile 9 harimo n’Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo by’u Burundi ndetse n’abapolisi  2  bishwe ,Umuryango w’Abibumbye  watangaje ko hagiye  gukorwa iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi.

 

By Habineza Gabby | Views : 24570 | Kuya 10-16-2015 06:08



Mu itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ryashyizwe ahagaragara ryasinyweho  n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango,Ban-Ki Moon  risaba abayobozi b’u Burundi  gukora iperereza abagize uruhari muri ubu bwicanyi bakagezwa imbere y’ubutabera bagahanwa.

Nyakwigendera Christophe Nkezabahizi  umwe mu bishwe

Aba bose  bakaba barishwe n’amasasu  mu duce dutandukanye tugize umujyi wa Bujumbura muri bo harimo n’Umukozi w’umuryango mpuzamahanga ushizwe abinjira n’abasohoka,Evariste Mbonihankuye.

Nyakwigendera Lynca Kabanga

Ibi bintu byabaye kuwa 13 Ukwakira, aho ngo habayeho guhangana gukomeye hagati y’urubyiruko n’abapolisi bahererekanya amasasu. Babiri muri aba bari bahanganye n’igipolisi nabo barapfuye nk’uko uyu muvugizi w’igipolisi yabyemeje, hakaba ngo haranapfuye abasivili batanu barimo umunyamakuru wa RTNB n’abantu batatu bo mu muryango we. Ku wa gatatu tariki 14 Ukwakira, habashije kugaragara indi mirambo ibiri muri aka gace.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd