Lionel Messi, kabuhariwe mu mukino w’umupira w’amaguru yakatiwe igifungo cy’amezi 21 no gutanga ihazabu ya miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu bijyanye no kudasora.

 

By Umutoni Solange | Views : 7770 | Kuya 07-06-2016 14:18



Icyi cyemezo cyafatiwe umunya Argentine Messi, cyafashwe n’urukiko rw’umujyi wa Barcelona ari naho akinira. Urwo rukiko kandi rwahanishije se wa Messi witwa Jorge nawe gufungwa amezi 21 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 1.5 z’amayero.

Uko ari babiri bahamwe n’ibyaha byo gukwepa imisoro ingana na miliyoni 4.1 z’amayero hagati y’umwaka wa 2007 na 2009.

Icyakora Messi w’imyaka 29 ashobora kutajyanwa muri gereza kuko amategeko muri Espagne agena ko igihano kiri munsi y’imyaka ibiri bidafitanye isano n’urugomo umuntu ashobora kugikora ari hanze .

Si Messi gusa wahamwe n’ibyaha byo kunyereza imisoro kuko na se, Jorge Horacio Messi yahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 z’amayero.

Mu rukiko Messi umaze kuba umukinnyi wa mbere ku isi inshuro eshanu yireguye avuga ko nta kintu na kimwe azi ku bijyanye n’umutungo we ahubwo ko ibyo aregwa byabazwa se. Messi aza ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abakinyi bakize kurusha abandi ku isi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd