Igisirikare kirwanira mu mazi mu gihugu cya Libya cyatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 09 Mutarama, abantu babarirwa hagati ya 90 na 100 baburiwe irengero  mu Nyanja ya Mediterane bitewe no gushwanyagurika k’ubwato barimo bashaka kwerekeza ku mugabane w’Uburayi.

 

By Umutoni Solange | Views : 2037 | Kuya 01-10-2018 15:00



Aya makuru iki gisirikare cyayashyize ahagaragara nyuma yo kuganira nabo cyari kimaze kurokora mu  bari bari muri ubu bwato.

Aba bantu babarirwa hagati ya 90 na 100 baburiwe irengero mu nkengero za Libya hafi y’umujyi wa al – Khoms.

General Ayoub Kacem, umuvugizi w’igisirikare kirwanira mu mazi muri Libya yavuze ko abantu bagera kuri 17 biganjemo abagore aribo barokowe nyuma yo gusigara bitendetse ku bisate by’ubwato.

Iki gisirikare cyongeyeho ko abandi bantu bagera kuri 267 bafite ubwenegihugu butandukanye bw’Afurika barimo abagore n’abana nabo bafatiwe mu Nyanja hafi y’umujyi wa Zawiya, mu birometero bigera kuri 50 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Tripoli.

General Ayoub Kacem, yanavuze ko kubera kubura ibikoresho n’ibihe bitameze neza bakomeje kugorwa n’ibikorwa by’ubutabazi.

  Bamwe mu bagaruwe Tripoli nyuma yo gushaka kujya i Burayi kuya 09 Mutarama 2018


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd