Nyuma y’uko komisiyo y’igihugu y’amatora mu gihugu cya Liberia itangaje amajwi y’ikiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu, George Weah akaba ariwe wegukana intsinzi ku munsi w’ejo, kuri uyu wa gatanu uwo bari bahanganye ariwe Joseph Boakai yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora kandi atifuza ko hari amaraso yameneka kubera we.

 

By Umutoni Solange | Views : 2730 | Kuya 12-29-2017 18:47



Kuwa kane tariki ya 28 ukuboza 2017, komisiyo y’igihugu y’amatora muri Liberia yatangaje amajwi y’ikiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida, maze igaragaza ko uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, aza kuba umusenateri, George Weah, ariwe wegukanye intsinzi y’umwanya w’umukuru w’igihugu n’amajwi arenga 61%.

Visi perezida ariwe bari bahanganye muri aya matora, Joseph Boakai imbere y’imbaga y’abaturage, abanyamakuru n’abandi bayobozi batandukanye, kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 ukuboza 2017, yahise avuga ko yemeye ibyatangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora, kandi atifuza ko nta n’igitonyanga cy’amaraso cyameneka mu izina rye.

Joseph Boakai yongeyeho ko yahamagaye George Weah ku murongo wa telefoni akamwifuriza intsinzi.

           Joseph Boakai wari uhanganye na George Weah yemeye ko yatsinzwe amatora


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd