Perezida w’igihugu cya Togo, Faure Gnassingbé ku cyumweru tariki ya 04 kamena 2017, yatorewe kuyobora Cédéao, asimbuye Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf.

 

By Umutoni Solange | Views : 2898 | Kuya 06-05-2017 10:44



Icyemezo cyo gutora umuyobozi mushya wa Cédéao cyafashwe ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 04 kamena 2017 hasozwa inama ya 51 y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Cédéao, inama yabereye Monrovia muri Liberia.

Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo, niwe watorewe kuyobora Cédéao, asimbura Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf ku buyobozi bw’uyu muryango.

Kimwe mu byemezo bikomeye byafatiwe muri iyi nama ni ukubaka umuhanda mugari uzahuza umurwa mukuru wa Ivory Coast,  Abidjan na Dakar, umurwa mukuru wa Senegal.

Perezida mushya wa Cédéao, Faure Gnassingbé yavuze ko bagomba kuzamura abaturage babo baha urubyiruko umwanya wo gukora mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’akarere, bakibanda cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi n’inganda.

Cédéao (Communauté économique des États de l'Afrique de l'Ouest ), ni umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, ushingiye kuri za leta, washinzwe tariki ya 28 Gicurasi 1975.

        Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo na Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd