Nyuma y’uko isoko  ry’Abashinwa rya T2000 mu gihugu cy’u Burundi  ryibasiwe n’inkongi kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Nzeri,2015 Leta y’iki gihugu yatangaje ko  igiye gifata mu mugongo kugirango ntibacike intege.

 

By Habineza Gabby | Views : 12432 | Kuya 09-22-2015 04:54



Ibi bikaba byaratangajwe na Visi Perezoda w’u Burundi , Gaston SINDIMWOaho yavuze ko  iyi nkongi yibasiye iri soko ibyarimo  byose bigakongoka  ari igihombo Uburundi bufatanyije n’Ubushinwa  ndetse n’abikorera ubwabo.

Kugeza ubu  icyaba cyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana gusa  bamwe  mu baturage bavuga ko  byaba byaratewe n’intsinga z’amashanyarazi.

Isoko rya T 2000 ryo mu mujyi wa Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2015 nibwo ryibasiwe n’inkongi y’umuriro hataramenyekana icyaba cyayiteye.

Amwe mu maduka, butike n’ibigo byegeranye n’iri soko nka Bar L’Hacienda, Galerie Yes, Econet Leo n’ibindi, byabaye ngombwa ko bifunga imiryango ndetse abantu bahakorera bagaragara bahungisha ibyabo kubera ko bari bafite ubwoba ko inkongi yakototera inyubako zegereye T 2000.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd