Nyuma  y’uko ejo ku wa Mbere taliki  28 Nzeri,2015  Urukiko rwa Stuttgart mu Budage rwakatiye Abanyarwanda babiri Ignace Murwanashyaka igifungo cy’imyaka 13 na Straton Musoni igifungo cy’imyaka 8  bombi bakaba barahoze bayobora umutwe w’abarwanyi ba FDLR ,Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  yatangaje ko yishimiye iki gihano bahawe  kuko igifata nk’ubutumwa bwahawe  imitwe yose yanze gushyira intwaro hasi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.


 

By Habineza Gabby | Views : 21609 | Kuya 09-29-2015 14:56



Umuvugizi wa Leta ya Congo,Lambert Mende  mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi akaba  yagize ati« Twizeye ko umuco wo kudahana ukomeje  kumunga  Uburasizuba bwa Congo ugiye gucika.Hari abantu bagiye baza nyuma yo gukora amahano mu  bihugu byabo ndetse bagashaka  kutwemeza ko bahari  bangiza  igihugu cyacu,Ibitukikije ndetse banica abaturage bacu »

Umuvugizi wa Leta ya Congo,Lambert Mende

Kuri Lambert Mende  ngo iki gihano ni ubutumwa  bwumvikana  ndetse  kikaba n’ikimenyetso  kigiye guhindura  imitekerereze n'imyitwarire  y’inyeshyamba zanze gushyira intwari hasi ahubwo zikaba zirirwa zihanganye n’Ingabo za Leta ya  Congo(FARDC).


Murwanashyaka na Musoni bashinjwaga ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu n’ibindi 39 by’intambara byakozwe n’abarwanyi ba FDLR hagati ya 2008 na 2009. Ibyo byaha birimo kwica no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura no gutoteza abasivili cyane cyane mu gace kazwiho kugira amabuye y’agaciro.

Murwanashyaka na Musoni bahamwe n'ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu n’ibindi 39 by’intambara

Uru rubanza ni urwa mbere ruciwe hakurikijwe itegeko mpuzamahanga ryo kurwanya ibyaha ryatowe mu mwaka wa 2002



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd