Mu gihe habura iminsi micye ngo abanyarwanda bizihize umunsi mukuru w’intwari wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare,Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidali n’impeta z’ishimwe rwatangaje ko mu kwizihiza umunsi w’intwari uyu mwaka hazabaho n’umwanya mwiza wo gushimira Abanyarwanda bagiye bakora ibintu by’indashyikirwa,umunsi uzizihirizwa ku rwego rw’imidugudu.

 

By Ubwanditsi | Views : 12978 | Kuya 01-24-2016 13:30



Mu kiganiro kirambuye n'Abayobozi b'Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidali n’impeta z’ishimwe bavuze ko  uyu mwaka wa 2016,Umunsi w’Intwari uzizihirizwa mu midugudu tariki 01 Gashyantare.

Umuyobozi w’uru rwego, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yagize ati : “Twanibutsa ko kuri uriya munsi, ku rwego rw’imidugudu hazabaho gushimira Abanyarwanda mu nzego z’ibanze, bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa byagiye bigirira abaturage akamaro.”

Dr. Habumuremyi yavuze ko gushima umunyarwanda wakoze ibikorwa byiza agahabwa n’impamyabushobozi bituma indangagaciro zikomeza kwiyongera.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidali n’impeta z’ishimwe ruvuga ko umuntu wese uzi umunyarwanda wagaragaje ibikorwa by’ubutwari yamutangaza, agakorwaho ubushakashatsi hakamenyekana niba ashyirwa mu ntwari z’igihugu cyangwa agahabwa imidali n’impeta z’ishimwe.

Dr. Habumuremyi yakomeje agira ati “Intwari zacu zitubere urugero kugira ngo dutere ikirenge mu ntwari zatubanjirije, tugamije kubaka ejo heza h’u Rwanda rwacu.”

Mu bikorwa byo kwitegura Umunsi w’Intwari,kuwa 30 Mutarama hakazabanza Umuganda rusange, uzaganirwamo ku ndangagaciro z’ubutwari, kuwa 31 Mutarama hateganyijwe igitaramo kuri Stade Amahoro n’ahandi hatandukanye, ku buryo abantu bazasoza icyumweru cy’ubutwari bidagadura.

Ku munsi nyirizina tariki ya 01 Gashyantare, abayobozi bakuru b’igihugu bazashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari nk’uko bisanzwe mbere ya saa sita, hakurikireho imiryango y’intwari, nyuma ya saa sita.

Uyu munsi uzizihirizwa mu midugudu, hazabaho gushimira Abanyarwanda bakoze ibintu by’indashyikirwa.





Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd