Mu gihe Leta y’u Rwanda idahwema gushishikariza abantu kwihangira imirimo , benshi bibatera kwishyiramo ko guhanga umurimo bisaba igishoro cy’amafaranga gusa .SHUMBUSHO Emmanuel wo mu murenge wa Gitega  mu kagari ka Kabeza we si ko abibona , kuko nyuma yo gutekereza kujya kwicara ku muhanda ahanyura abantu batandukanye akadoda inkweto , ubu ku myaka ye 44 y’amavuko bimutunze we n’umuryango we ndetse bikaba bigiye kumwuzurira inzu  ya Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

 

By Mugwaneza Delphine | Views : 20580 | Kuya 08-14-2015 09:27



SHUMBUSHO Emmanuel  aganira  na Umurashi.rw  kuri uyu wa Kane taliki  13 Kanama,2015  yavuze ko  akazi ko kwicara ko gusana inkweto akamazemo imyaka 10 , nyuma yo kuba yaratekereza n’ibindi bynshi yakora ariko gusana inkweto akaba aribyo biza kumuhira nyuma yo kubyigira ku musaza bari baturanye kera ubu akaba tunze umugore n’abana babiri biga abasha kubonera ibyo bakeneye by’ibanze byose kuko ngo kugeza ubu abasha gukorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bitanu y’u Rwanda buri munsi .

Ku mafaranga Shumbusho Emmanuel abasha kwinjiza buri munsi ariko ntiyibagirwa no kwizigamira kuko ari mu kimina na bagenzi be bazigamamo amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda buri munsi akaba yaranafunguje konti ye ku giti cye mu murenge SACCO ngo uku kwitunga agatunga n’umuryango we umugore n’abana babiri biga , atibagiwe kwizigamira bikaba bizamufasha kuba nibura uyu mwaka uzarangira inzu yatangiye kubaka y’agaciro ka Miliyoni  ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ayitashyemo.


SHUMBUSHO Emmanuel 

N’ubwo akenshi iyo abantu batekereza kwihangira imirimo hari iyo batageraho kubera kuyinena , Shumbusho Emmanuel anenga abantu cyane cyane abasore badafite akazi ariko bakumva ko batakwirirwa bakaraba inkweto z’abahisi n’abagenzi nyamara ugasanga barashakishiriza ubuzima mu bindi bikorwa bibi nko kwiba , gucuruza ibiyobyabwenge …., nyamara aribyo bibagiraho ingaruka mbi ejo hazaza kurusha kuba bakoresha amaboko yabo bagifite  imbaraga bagateganyiriza ejo hazaza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd