Ubwo  hagaragazwaga uko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya  21 Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda 1994, ndetse no kugaragaza bimwe mu bibazo byagiye bigaragara ,Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG)  yagaragaje ko ,Akarere ka Rwamagana ariko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abapfobeje ndetse bagahakana Jenoside mu bihe byo kwibuka  ago gafite abantu  17 bakurikiranyweho iki cyaha.

 

By Ubwanditsi | Views : 18480 | Kuya 07-11-2015 13:26



Ku wa Gatanu tariki  10  Nyakanga,2015 mu kiganiro n’abanyamakuru , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG),Dr Bizimana Jean Damascene   yavuze ko imibare y’abagaragayeho ipfobya ndetse n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose ari 168, Akarere ka Rwamagana kaka kajya kunganya n’Intara y’amajyaruguru kuko  gafite abantu  17 mu gihe yo ifite  18.

Uretse no kuba Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga  ku rwego rw’igihugu mu gupfobya ndetse no guhakana Jenoside yakorerwe Abatutsi 1994, Intara y’Uburasirazuba niyo iza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gupfobya aho ifite  abantu  54.

Uko imibare  iteye  hagendewe ku Ntara :

Amajyaruguru afite 18

Uburrengerazuba bufite 31

Umujyi wa Kigali ufite 31

Amajepfo afite  54

Uburasirazuba ari nabwo buza ku mwanya wa mbere bukagira  abantu 54 bakurikiranweho icyaha cyo gupfobya ndetse no guhakana Jenoside yakorerwe Abatusi  1994.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG),Dr Bizimana Jean Damascene 

Dr Bizimana avuga ko  nubwo imibare y’abagaragayeho gupfobya ndetse no guhakana Jenoside  yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2014  aho bari  86 ngo icyabiteye  ari uko igenzura ryiyongereye kuko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21  byagiye bikorerwa ku rwego rw’umudugudu.

Akomeza avuga ko abahuye n’ihungabana uyu mwaka bagabanyutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2014 kuko bavuye ku 3094 bakagera ku 1161.

Kwibuka ku nshuro ya  21 Jenoside yakorerwe  Abatutsi  , za Minisiteri , ibigo bitandukanye ndetse n’abikorera ku giti cyabo bakaba baratanze inkunga ingana na  754.597.512 by’amafaranga y’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd