Kwambura abanyamuryango kw’ibigoby’imari bikomeje kwiyongera ,nyuma yaho iyari Coopec Gisubizo  yamburiyeAbanyamuryango bayo ahagana mu mwaka wa 2004,Ibyari CT nabyo bikamburaAbanyamuryango babyo kuva mu mwaka wa 2010,ubu Abaturage batuye mu mirenge ya Gikomero,Ndera na Rutunga mu karere kaGasabo bararira ayo kwarika nyuma y’aho bambuwe na Coopec Abanyamuravaamafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni mirongo irindwi na zirindwi y’u Rwanda.

 

By Muhire Norbert | Views : 10941 | Kuya 07-05-2015 16:06



Ubwo iyiCoopec abanyamurava yafunguraga imiryango mu mwaka wa 2004, ku kicaro gikuru mumurenge wa Ndera,kimwe no mu mirenge ya Gikomero na Rutunga ,abaturage bihutiyekuyigana bitewe n’uko ntakindi kigo cy’imari cyabarizwaga muri iyimirenge,bikabafata urugendo rurerure bajya gushaka ibigo by’imari bakorananabyo.

Muntangiriro y’umwaka wa 2012 nibwo iyi Coopec yagaragaje ubushobozi bucyen’imikorere mibi ,ubwo abaturage bayiganaga ntibahabwe service bifuza,nko kwimwa amafaranga bari barabikije,kudahabwa inguzanyo, kimwe n’ibindi ,bavuga ko bibwen’uwari umucungamari wa Coopec abanyamurava Rukundo Francois Miliyoni zisaga24, waje no gufungwa ariko nyuma y’igihe gito agafungurwa akanikomereza imirimoisanzwe, yemeye kuzishyura aya mafaranga yaba yaranyereje.

Nyuma y’ahoiyi koperative abanyamurava ifungiye imiryango mu mirenge ya Gikomero naRutunga mu ntangiriro za 2012,kuri ubu iracyakorera mu murenge wa Ndera gusa,ariko hakakirwa abaje kwishyura gusa.

Mu kiganirotwagiranye na perezida wa Coopec abanyamurava Rutikanga Michelle yavuze komugihe batarishyurwa n’uwari umucungamari wabo wabibye ,hamwe no kwishyuzaimyenda bari baratanze,ko batiteguye kwishyura amafaranga y’abaturage baribabitse.

Nyuma yokumenya ko iyi Coopec Abanyamurava yatangiye gukora nta n’icyangombwa gitangwana Banki nkuru y’u Rwanda  kibemerera gukora nk’ikigo cy’imari,twaganiriye n’ushinzwe amakoperative muri Banki nkuru y’u Rwanda SerugeroDamascene avuga ko kuba iyi Coopec yaratangiye gukora nta cyangombwa byo Atariikibazo gikomeye,ko icyangombwa ari ukubanza kwishyuza abari baragurijwe.

Nubwo bwosehashize imyaka igera kuri 3 aba baturage bo mu mirenge ya Ndera,Rutunga naGikomero bambuwe n’iyi Coopec Abanyamurava,yaba ubuyobozi bw’iyi Coopec,ubuyobozibw’akarere ,nta wegera aba baturage ngo agirane ibiganiro nabo,bakaba bibazaniba bazabona amafaranga yabo?bazayabona ryari ?kuko nta n’uwitayekubavuganira!bakaba basaba Leta ko barenganurwa bakabona amafaranga yabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd