Mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru wabereye I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 07 ugushyingo 2016, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye itangazamakuru ko gutangaza ibitagenda hagamijwe kubaka nta kibazo kirimo.

 

By Muhire Norbert | Views : 5418 | Kuya 11-07-2016 16:10





Muri uyu muhango, abagize itorero Impamyabigwi rya 1 bagaragaje ibikorwa bakoze nyuma yo kuva mu itorero , birimo gufasha no kuremera abatishoboye.

Minisitiri Francis Kaboneka yabashimiye uko bitwaye mu itorero n’ibikorwa bakomeje kugeraho avuga ko bari ku isonga mu bitwaye neza kandi nta n’igitangaza kirimo.

Minisitiri Kaboneka yongeyeho ko baba abambere mu gutangaza ibitagenda hagamijwe kubaka, bakirinda kubeshya,guhimba no gutangaza inkuru zigamije gusenya zitagamije inyungu rusange.

Abagize itorero impamyabigwi rya 1 bagaragarije Minisitiri Kaboneka igitekerezo k’ikigega bagiye gushyiraho avuga ko ntakuntu bakwikoraho ngo ubuyobozi  bubure icyo bwongeraho kuko abashyize hamwe nta kibananira kandi imihigo ikomeje.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd