Kutavuga rumwe kw’abayobozi b’akarere ka Kicukiro n’imikorere mibi yiganjemo kutubahiriza gahunda za leta no kudakemura ibibazo by’abaturage bivanye akarere ku mwanya wa mbere w’imihigo bikageza ku mwanya wa 20.

 

By Ubwanditsi | Views : 9597 | Kuya 09-14-2016 17:07



Mu muhango wo kugaragaza uko imihigo ya 2015/2016 yeshejwe no guhiga imihigo mishya ya 2016/17, akarere ka Kicukiro kari kabaye aka mbere mu mihigo ya 2014/2015 kaje ku mwanya wa 20.

Kimwe n’utundi turere twaje mu myanya yanyuma, twanenzwe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yagize ati:”Muri Kicukiro hari ikibazo, ntabwo ubuyobozi bufite umurongo w’imiyoborere, hari ikibazo kuri gitif w’akarere na bagenzi be, bakwiye kwisubiraho bayobore cyangwa baveho”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati:”Abavugwaho kudakora neza babifitemo inyungu zituma birengagiza abo bashinzwe kuyobora, kudakorana kw’inzego byiyongeraho na Ruswa, bakwiye kwisubiraho”.

Umwe mu baturage waganiriye n’ikinyamakuru Umurashi yashimangiye ko hariho kutumvikana kw’abayobozi b’akarere aho yatanze urugero rw’uko hari ikibazo afitanye n’akarere aho Mayor yasabye ko yakwishyurwa imitungo ye ariko Umunyamabanga nshingwabikorwa Adalbert Rukebanka akamusubiza ko ariwe ushinzwe amafaranga, mayor we ashinzwe abaturage iby’amafaranga bitamureba.

Soma izindi nkuru twabagejejeho zijyanye n’imikorere mibi muri Kicukiro.

http://umurashi.rw/isomero/kicukiro--abayobozi-bamp039akarere-bahinduye-abaturage-nkamp039imipira-ya-biyari

http://umurashi.rw/isomero/kicukiro-ku--mwanya-wa-kabiri-mu-gutora-oya-muri-referandumu-nyuma-yamp039uko-abaturage-banenze-imiyoborere-yaho

http://umurashi.rw/isomero/kicukiro--abaturage-basoreshwa-imitungo-bamburiwe-uburenganzira

http://umurashi.rw/isomero/kicukiro--ubuyobozi-bwamp039akarere-bwagahinduye-indiri-yamp039akarengane




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd