Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama, nibwo abagize Inteko Ishinga Amategeko buri mutwe ukwawo, bari bugezweho ibyavuye mu gikorwa abagize Inteko bamazemo iminsi cyo kuganira n’abaturage ku kijyanye n’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’ Itegeko Nshinga.

 

By Ubwanditsi | Views : 10017 | Kuya 08-10-2015 13:56



Nyuma y’uko hari abaturage bandikiye Inteko Ishinga Amategeko bayisaba ko habaho ivugurura ry’ingingo ry’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo y’101 ibuza Perezida kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ku itariki ya gatatu uku kwezi nibwo bashoje gahunda yo kugera mu turere twose tw’u Rwanda bumva ibyo abandi baturage batabashije kubona amahirwe yo kwandika bavuga kuri iyi ngingo.

Inteko Ishinga Amategeko uyu munsi iri bushyire ahagaragara ibyavuye mu bitekerezo bitandukanye by’abaturage bo hirya no hino mu gihugu, biza byiyongera ku byo bari basanganye bamaze igihe bakiriye mu Ngoro y’Inteko byari byatanzwe n’abaturage basaga miliyoni eshatu .

Igikorwa abagize Inteko Ishinga Amategeko bakoze cyo kuganira n’abaturage ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo y’101, cyakorewe mu mirenge 416 hirya no hino mu gihugu, aho baganiraga n’abantu batandukanye barimo abacamanza, abahesha b’inkiko, abahinzi n’aborozi, abaganga, abanyamadini, abayobozi b’amashuri, impuguke n’abandi .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd