Nyuma y'amezi 9 y'ibihe bidasanzwe,ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA,kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016,i Zurich mu busuwisi rigiye gutora perezida mushya wo gusimbura Joseph Blatter amaze igihe atakiyobora iri shyirahamwe.

 

By Ubwanditsi | Views : 11592 | Kuya 02-25-2016 23:01



Uyu muyobozi wa FIFA agomba gushyirwaho binyuze mu matora aho hashyizweho komisiyo y'amatora mbere y'amezi macye kugirango aya matora abe.

Iyi komisiyo igizwe n'aba mambure ba FIFA.

Uwemerewe gupiganira uyu mwanya ni umuntu wese wagize uruhare rugaragara mu mupira w'amaguru nibura mu gihe cy'imyaka 2 mu myaka itanu ishize,nk'abakinnyi,abatoza,abasifuzi,abayobozi n'abandi.

Abagabo bagera kuri 5 nibo bahabwa amahirwe yo kuyobora FIFA:

1.Igikomangoma Ali Bin Hussein wa Jordan.

Yavuze ko afitiye icyizere buri wese uzatora kuzareba umukandida mwiza kandi yizera kuba uwo muntu.

  • Yatsinzwe na Sepp Blatter mu matora yo muri 2015
  • Ashaka kongera umubare w'amakipe mu Gikombe cy'Isi akaba 36
  • Ashaka gusubiza irushanwa ry'Igikombe cy'Isi ku mugabane wa Amerika ya Ruguru

Yavutse ku itariki 23 Ukuboza 1975 kandi arubatse.

2.Jerome Champagne 

Yavuze ko umupira w'Amaguru umaze imyaka 20 mu ruvange ruteye inkeke zo kudakoresha amategeko no gufata ibintu muri rusange.

·Umukandida w'impinduka

·Anenga ibyo kuyobora igihe gito mu mupira w'amaguru

·Ashaka guhindura ibijyanye n'ubwumvikane bushingiye ku mbaraga z'amakipe n'ibihugu.

Yavutse tariki 15 kamena 1958,afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa akaba atuye mu Ubusuwisi.

3.Gianni Infantino

Yatangaje ko ari umukandida 100% kandi ari gutera imbere atagamije Uburayi gusa, ahubwo no ku isi yose mu ruhando rw'umupira w'amaguru

·Ategerejwe kuva mu matora niba Umuyobozi wa UEFA, Michel Platini, yemerewe kwiyamamaza

·Yahoze ari umunyamategeko

·Ashaka kongera amakipe ajya mu Gikombe cy'Isi akaba 40

  Yavutse tariki 23 werurwe 1970.

4.Tokyo Sexwale 

Yari mu kanama katunganyije imikino y’igikombe cy’Isi muri 2010,yavuze ko igipimo cy'ubuyobozi ari uguhagarara ku byo wemera ukarwana kugeza ku ndunduro.

Yongeraho ko Aba Boers n'abayoboye Apariteyide babizi.

·Yari imfungwa ya politike aza kuba Minisitiri muri Afurika y'Epfo

·Anenga uruhare rw'abaterankunga muri FIFA

·Yigeze kuyobora ikiganiro muri AfurApprentice kireba iby'impano z'abantu muri Afurika y'Epfo.

Yavutse tariki ya 05 Werurwe 1953

5.Sheikh Salman

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Aziya,yavuze ko:”Ukeneye kugira uruhare mu biganiro bihuriwemo kandi birimo umucyo mu gihe kizaza, Ugakosora iby'igihe cyahise ugatera indi ntambwe."

·Abonwa nk'utararandujwe n'amahano ya ruswa avugwa muri FIFA

·Kandidatire ye inengwa n'imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu

·Ahakana ibirego byo kwica urubozo abakinnyi ba Bahrain mu gihe cy'imyivumbagatanyo yo mu 2011

Biteganyijwe ko aya matora ya Perezida wa FIFA atangira isa saba ku isaha ngengamasaha ( 13h TU ).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd