Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 gashyantare 2016 nibwo biteganyijwe ko mu bakobwa 15 bageze ku irushanwa ryanyuma hari bumenyekane uri bwegukane ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016.

 

By Umutoni Solange | Views : 370167 | Kuya 02-26-2016 19:01



Kimwe no mu yindi myaka,irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa beza kandi b’abahanga kurusha abandi.

Ku rwego rw’igihugu ubu hasigayemo abakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa mbere.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga ba Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Buri munyarwanda wese afite amatsiko y’umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2016 agasimbura Kundwa Doriane wo muri 2015.

                                 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga 2016

Mu bishingirwaho batoranya uwitwa Nyampinga, ngo babanza kureba uburanga, igikundiro n’ikimero byose bikabarirwa amanota mirongo 30 ku ijana.

Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa,iyi ngingo yagenewe amanota mirongo 40 ku ijana,ngo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Indi ngingo  ni ijyanye n’imyitwarire y’umukobwa mu kuvuga n’uko yitwara mu biganiro na bagenzi be yagenewe amanota mirongo 30 ku ijana.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo