Nyuma y’uko  ikigo  gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda(Rwanda Revenue Authority) gishyize hanze urutonde rw’ibigo  bifite ibirarane by’imisoro  kinasaba ko banyiribigo bakwishyura  mu gihe kitarenze  icyumweru , kuri uyu  wa Gatatu taliki  12 Kanama,2015 Radio izwi ku Izina rya Contact FM  ikaba ariyo yabimburiye ibindi bigo  ku bijyanye no gufungwa n’ubuyobozi bwa  RRA  kubera kutishyura imisoro.

 

By Ubwanditsi | Views : 193032 | Kuya 08-12-2015 14:43



Nubwo byabanje kugorana  gufunga Radio Contact FM  kuko habanje kuba impaka ndende hagati  y’Umuyobozi w’iyi Radio , Albert Rudatsimburwa n’abakozi ba RRA  byarangiye ikuwe ku murongo isanzwe ivugiraho.

Albert akaba yavuze ko RRA itubahirije  amasezerano bari bagiranye dore ko ngo hari  habaye n’ibiganiro hagati y’impande zombi gusa  RRA ntiyahakanye ko ibi biganiro  byigeze kubaho gusa icyateraga impaka ni ukudahuza ku mubare w’ibirarene iyi Radio ibereyempo ikigo cy’imisoro .

Albert Rudatsimburwa akaba avuga ko we ibirarane yemera ari Miliyoni  150 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe RRA ivuga ko ibirarane afite  birenga ayo yavuze uyakubye  kabiri ni ukuvuga  asaga  miliyoni  300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse Contact FM ikorera Kicukiro ahazwi  nka Ziniya  imaze gufugwa na City Radio ikorera  Imbere ya Isimbi Hotel mu mujyi wa Kigali  nayo  ikaba imaze gufungwa kubera ikibazo cy’ibirarane ifitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro(RRA).


Uretse aya maradiyo amaze gufungwa hakaba hari n’ibindi bigo by’ubucuruzi bitandukanye  bimaze gufungwa  kubera ibirarane ndetse igikorwa kikaba kigikomeje.




Amazina
E-mail
Igitekerezo