Gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , ku nshuro ya 22 , mu rwego rw’akarere ka Musanze , umuhango nk’uyu wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye mu murenge wa Muhoza , ahashyinguye inzirakarengane  ziciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri ( Cour  d’Appel de Ruhengeri )  n’abandi bakuwe mu nkengero zaho.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 12138 | Kuya 04-08-2016 11:47



Igikorwa cyo  cyo  gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , mu karere ka Musanze , iki gikorwa , cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku murenge wa Muhoza , aho abayobozi batandukanye n’abaturage benshi , bavuye berekeza ku rwibutso  rwa Muhoza rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , biciwe mu cyahoze ari  urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel  de Ruhengeri ) no mu nkengero zaho.

          Bamwe mu bakuru b'amadini bashyira indaho ahashyinguye abazize Jenoside

Umugabo Karambizi ni umwe mu gihe cya  Jenoside yakorewe abatutsi kuva mu mwaka w’1991 kugeza 1994 , ubwo Jenoside  nyirizina yashyirwaga mu bikorwa . Mu buhamya bwe , aragaragaza inzira y’umusaraba baciyemo  bakaza kurokorwa n’ingabo zari iza RPF zahagaritse Jenoside yakorewe  abatutsi , aho agira ati  “Twaranyagiwe , twaraye rubunda , twicukurira imyobo yo guhambwamo ariko turashimira ingabo zari iza RPF inkotanyi , zaturokoye  , zikadukura mu menyo ya Rubamba”.

Vice - Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze Rwasibo Jean Pierre , aganira n’ikinyamakuru  “Umurashi” , yagaragaje uburyo Jenoside yakozwe mu karere ka Musanze , ubukana yakozwemo n’ingaruka byagize ku miryango  y’abacitse ku icumu .

Aha yagize ati Turashimira abakomeje kudufata mu mugongo ariko na none tukifuza ko inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi , zasukurwa , izitubatse zikubakwa kuko aribyo bizagaragariza abacu bagiye ko tubasubiza icyubahiro bavukijwe. Ikindi dusaba nuko , abageze mu zabukuru  barokotse Jenoside yakorewe abatutsi , bajya bazirikanwa ku buryo  inkunga y’ingoboka bagenerwa yajya ibagereraho igihe.”

Intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko , umutwe  w’abadepite  Madame Murekatete Marie Thérèse  niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango . Yasabye  abarokotse  Jenoside gukomeza kwihangana  kandi bagasigasira amateka  yabaye muri iki gihugu  kugirango ibyabaye  bitazongera. Aha ni naho yahereye asaba bamwe mu babyeyi n’urubyiruko  kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagize ati “Ndisabira ababyeyi bagifite ingeso mbi zo gushyiramo abana ibitekerezo bibi bya Jenoside , ahubwo  ababifite mukabigumana mu mitima yanyu  ndetse n’urubyiruko nkarwisabira kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.”

           Depite Murekatete Marie Thérèse yifatanya n'abanya Musanze kwibuka

Iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku n shuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’ Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi , turwanya ingengabitekerezo yayo’’,cyari cyitabiriye  kandi n’umuyobozi w’akarere , abakuru b’ingabo na Polisi mu ntara y’amajyaruguru , abakuru b’amadini akorera mu karere ka Musanze , n’abandi. Ikindi  nuko hakusanijwe inkunga ingana 262,150 frw n’amadorari 2.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd