Kuva umwaka utaha wa 2017 u Rwanda ruzatangira gucuruza indabo mu mahanga aho ruzatangira kuzohereza mu gihugu cy’ubuhorandi,ubuhinzi bw’izi ndabo bukaba buri gukorerwa mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda.

 

By Muhire Norbert | Views : 12810 | Kuya 03-22-2016 19:11



Orta Muganga,umuyobozi w’umutungo muri uyu mushinga w’ubuhinzi bw’indabo «bela flowers » wa Leta y’u Rwanda,wateguwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka mu buhinzi NAEB ,avuga ko ari ku nshuro ya mbere u Rwanda ruri gukora ubuhinzi bw’indabo kandi ruzazicuruza ari nyinshi mu gihugu cy’ubuhorandi kuva umwaka utaha wa 2017,bikazinjiriza igihugu amadevize kandi abanyarwanda bakabona imirimo.

Orta Muganga asobanura uyu mushinga,yavuze ko imbuto zose bazatera zingana na miliyari 1,5.

Bakaba bateganya ko uyu mwaka wa 2016 uzashira bamaze gutera imbuto miliyoni 1 700 bikazatanga umusaruro w’indabo zigera kuri miliyoni 37 bazohereza mu mahanga .

                 Ahari gukorerwa ubuhinzi bw'indabo mu karere ka Rwamagana

Muganga yongeraho ko uyu mushinga wose uzakorerwa kuri  Hegitare 35 ariko hegitare 20 akaba arizo zizahingwaho imbuto z’indabo ,bikaba bitaganyijwe ko uyu mwaka uzashira n’inyubako zose zamaze kurangira.

Uyu mushinga wose uzarangira utwaye Miliyari 7 z’amanyarwanda, uzajya winjiriza igihugu Miliyoni 7 z’amadorari ya Amerika buri mwaka, mu gihe imbuto zose zizaba zamaze guterwa .

Abaturage basaga 70 batuye mu karere ka Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda  nibo bamaze guhabwa akazi n’uyu mushinga ,mu gihe uteganya kuzakoresha abantu 400 umaze gutangira neza.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd