Mu ruzinduko Lee Joong Keun, umuyobozi wa Boo Young Company, ikora ubwubatsi muri Korea y’Epfo aherutse kugirira mu Rwanda mu cyumweru gishize yahaye inkunga u Rwanda y’ibikoresho bya muzika.

 

By Ubwanditsi | Views : 19530 | Kuya 10-28-2015 06:31



Dr. Lee Joong Keun, umuyobozi wa sosiyete Booyoung Co. Ltd yo muri Koreya y’Epfo ikora ibijyanye n’ubwubatsi n’itsinda yari ayoboye bakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame kuya 23 ukwakira 2015, bakaba bari baje kumushimira uruhare agaragaza mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

       Dr. Lee Joong Keun yakirwa na Perezida Paul Kagame

Icyo ngo ni kimwe mu byatumye bagenera u Rwanda babinyujije muri Ministere y’uburezi inkunga y’ibibaho byo kwigiraho ibihumbi bibiri, n’ibikoresho by’umuziki {Piano}ibihumbi 20.

Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amadolari y’Amerika (2.500.000 $),akabakaba Miliyari imwe na Miliyoni Magana inani mirongo irindwi n’eshanu z’amanyarwanda(1.875.000.000 frw).

Mu muhango wo kwakira iyi mpano wabaye ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira, Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias yavuze ko ibi bikoresho by’umwihariko inanga zizafasha gushyira mu bikorwa integanyanyigisho nshya ifite amasomo ajyanye n’umuziki, ikinamico n’ubugeni.

 Dr. Musafiri Papias ashyikirizwa impano na Dr. Lee Joong Keun

Dr. Musafiri yavuze ko bizateza imbere uburezi bw’ibanze kandi bifashe gushyira mu bikorwa integanyanyigisho igamije kugira uburezi bushingiye ku bumenyi.

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda nawe wari witabiriye uyu muhango, Park Yongmin,yashimye umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga ko iyi mpano ari umusaruro uvuyemo.

Kuba Dr. Lee Joong Keun, umuyobozi wa sosiyete Booyoung Co. Ltd yo muri Koreya y’Epfo ikora ibijyanye n’ubwubatsi mu izina rya sosiyete ahagarariye barahisemo gutera inkunga mu rwego rw’umuziki,wakwibaza impamvu  yabyo mu gihe mu Rwanda naho hari urwego rw’ubwubatsi narwo rukeneye kuzamurwa.

Kuba sosiyete yo mu kindi gihugu ikora ubwubatsi ikaza gutera inkunga urwego rw’umuziki kandi hari urwego narwo rw’ubwubatsi byakabaye bigirana imikoranire wakwibaza impamvu yabyo.

Aho si byabindi byo gutinya uwo mwazahangana ku isoko ry’umurimo?

Mu gihe mu Rwanda benshi bakomeje gutaka kuba ntakazi bafite,Leta ikaba yarabashishikarije kwihangira umurimo, wakwibaza impamvu Minisiteri y’uburezi yashyize imbere isomo ry’umuziki nk’aho ibonako ari cyo kizakemura ikibazo cy’ubushomeri Abanyarwanda bafite gikomeje no kubakururira imibereho mibi.

Mu myaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye  iyi Minisiteri y’uburezi ibarirwa muri Minisiteri zagiye zihindagurirwa Abaminisitiri biturutse ku kutanoza umurimo kwabo no kutagera ku nshingano,aho buri wese yazanaga amatwara ye cyangwa se gahunda ze,bigasoza nta musaruro bigejeje ku banyarwanda.

                    Abana bigishwa gukoresha Piyano

Kwimura abana batatsindiye umwaka bimukiramo ni Imwe muri gahunda yatumye uburezi mu Rwanda buta ireme.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd