Nubwo hashize imyaka irenga ibiri leta y' u Rwanda yemeje ishyirwaho rya komite z'ababyeyi, ubushakashatsi buragaragaza ko izi komite zirutwa n' izitariho bitewe no gukorera mu kwaha kw' abayobozi b' ibigo no kutamenya inshigano zazo.

 

By Nsanzimana Ernest | Views : 12306 | Kuya 11-07-2015 06:16



Umuryango utegamiye kuri Leta urwanya ubujiji mu rubyiruko FIYO wakoze ubushakashatsi ugamije guhishura uruhare rwa komite n' inama by' ababyeyi mu burezi. Kuri uyu wa gatanu ubwo FIYO yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi yagaragaje ko uruhare rwa komite z' ababyeyi mu burezi rukiri ruto cyane.

 Makuza JMV wayoboye itsinda ryakoze ubushakashatsi asobanura intege nke z' izi komite yagize   ati "Ubushakashatsi buragaragaza ko komite z' ababyeyi zitagira uruhare mu myigire n' imyigishirize, mu micungire y' imari n' umutungo by' ibigo, uruhare ruto cyane mu gufata ibyemezo"

 Abakoze ubu bushakashatsi bashimangira ko abatorerwa guhagararira ababyeyi baba batazi inshingano zabo.

Ibi biha urubuga umuyobozi w' ikigo agakora uko ushaka. Ikindi ngo kuba mu nama z'ababyeyi ari ababyeyi bamwe babaza cyangwa bagatanga ibitekerezo byorohera umuyobozi w'ikigo kubigarurira.

Kuri iyi nyigo Moses Gahigi Umuyobozi wa Fight Illiciteracy in Youth Organization (FIYO) avuga  ko  usanga kubaza ibibazo mu manama biharirwa bamwe gusa ati"Hari igihe usanga mu nama y'ababyeyi hari abantu nka babiri cyangwa batatu babaza ibibazo akaba ari nabo batanga ibitekerezo ku buryo usanga abandi babyeyi babiyambaza ngo babarize.Ibi bituma umuyobozi w'ikigo ashobora kubahamagara akabapfunda akantu mbere y' uko inama rusange y' ababyeyi iba."

Ku rundi Hon. Depute Mpiranyi Theodore yamuritse ubu bushakashatsi kumugaragaro nyuma yo kubunenga agaragaza uburyo hari ingingo nyinshi ziburamo ngo bube ubushakashatsi bwuzuye ikintu cyateje urujijo mu bari bitabiriye uyu muhango.

Mu ijambo rye nk'umushyitsi mukuru Depite Mpiranyi yagarutse ku kamaro k' ubushakashatsi avuga ko bwifashishwa n'abifuza guhanga umurimo ati "Ntushobora guhanga imirimo udafite amakuru kandi amakuru uyavana mu bushakashatsi. Abanyarwanda ntidusoma niyo mpamvu tutamenya amakuru.Hari abantu bajya babona naraye nsoma bakambaza ngo ariko ushaka kuzaba Imana ko Imana ariyo izi byose?"

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi bagira uruhare ruciriritse mu myitwarire y' abana babo, uruhare ruto cyane mu myitwarire y'abarimu ariko bakaba ntaruhare na ruto bagira ku kirebana n' imyitwarire y'abayobozi b'ibigo abana babo bigaho kandi babifite mu nshingano.

 Nubwo bimeze gutya aba bashakashatsi bemeza ko igihe cyose komite z'ababyeyi zakuzuza neza inshingano hari byinshi byahinduka ku ireme ry'uburezi mu Rwanda rigikemagwa. Ubu ni ubuhamya abakoze ubushakashatsi bavuga ko bahawe n'umuzungukazi uyoboye rimwe mu mashuri yigenga aherereye mu ntara y'amajyepfo akarere ka Nyanza.

Aho yagize ati "Najyaga numva ko inama z'ababyeyi ari izo kuntesha umwanya kuko n'ubundi bazaga ntibatange ibitekerezo, mfata icyemezo nk' umuyobozi ndazihagarika. Maze kuzihagarika naje gusanga imitsindire y'abanyeshuri yarasubiye inyuma, mpamagara ababyeyi mbasobanurira ko bafite uruhare runini mu mitsindire y'abana babo turafatikanya ibintu byongera kujya muburyo".

 Abitabiriye uyu muhango banenze bikomeye abayobozi b' ibigo batumiza inama rusange z'ababyeyi maze ku murongo w'ibyigwa bagashyiraho ingingo nyinshi bikaza kugera mu mwanya w'ibibazo, inyunganizi n' ibitekerezo ababyeyi barambiwe bashaka ko inama isozwa bakitahira.

 Uretse n'iki ngo bamwe mu babyeyi bitabira inama rusange kugira ngo bagaragare muri rojisitire ko baje mu nama abana babo batazirukanwa cyangwa bagira ngo bumve amatangazo bahabwa n'ubuyobozi bw'ikigo.

 Ntibafata inama rusange y'ababyeyi nk'umwanya wo kwigira hamwe iterambere ry'uburezi mu kigo umwana wabo yigamo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu gusa bukaba nta n'imibare ifatika bugaragaza bwerekana ko mu mashuri ya leta nibura ababyeyi bagerageza kugaragaza uruhare rwabo mu burezi ugereranyije no mu mashuri yigenga.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd