Kuri uyu wa 21 Ukuboza nibwo byari byitezwe ko hatangazwa mu buryo bwa burundu ibyavuye mu mu matora ya referandumu yabaye tariki 17 na 18 Ukuboza uyu mwaka.Ni amatora yagombaga kwemeza burundu cyangwa agahakana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa Werurwe 2003.


 

By Gabby Habineza | Views : 36162 | Kuya 12-21-2015 19:23



Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televisiyo by’igihugu Prof Kalisa Mbanda yatangiye atangaza uko uterere twose 30 twagiye dutora no hanze y’igihugu.

Muri rusange Prof Kalisa Mbanda yavuze ko abanyrwanda bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 263 na 181 bagombaga gutora 99, 7 batoye neza.

Abatoye yego bangana na 98, 3% naho abatoye Oya bangana na 1,7% .

Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora

Prof Kalisa yavuze ko Komisiyo y’amatora yasanze amatora ya referandumu yabaye ku matariki ya 17 na 18 Ukuboza yabaye mu mucyo no mu bwisanzure haba mu gihugu no hanze yacyo.

Mbanda avuga ko impamvu batahise batangaza burundu ibyavuye mu matora ngo bari bagikosoramo utuntu dukeya ndetse banategereje ko hari utanga ikirego avuga ko atemera ibyavuye mu matora.

Yagize ati:" Ibi dutanganje ubyumvise wagirango birahwanye % n’ibyo twari twatangaje kuwa Gatandatu mu buryo bw’agateganyo, ariko ntibihwanye. Hari utuntu twagombaga gukosoramo ariko tutagize icyo duhindura,ikindi kandi itegeko ritubwira ko dutangaza ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo tugategereza amasaha 24 kureba ko ntawe uzageza ikirego mu rukiko rw’ikirenga none rero amasaha yarenze Itegeko ritwemerera kubitangaza ku buryo bwa burundu.

Kalisa avuga ko muri aya matora hagiye hagaragaramo utubazo dutandukanye ariko tudateye inkeke , nko kuba hari aho abanyeshuli bagiye batorera aho batari barabaruriwe bigatuma ibikoresho biba bike, kuba hari bamwe mu mu bakorerabushake bakeya cyane bagiye batakira neza indorerezi.

Hari kandi abagiye gutora badafite ikarita y’itora bakabuzwa gutora kandi bafite indangamuntu , kandi amatora yarashingirwaga ku ikarita ndangamuntu kuko uyifite aba yanditse ku ikarita y’itora, no kuba hari ahaguye imvura nyinshi bikagora imodoka kugeza ibikoresho ku masite y’itora.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd