Imvura yaguye mu gihugu cya Kolombiya kuwa gatanu tariki ya 31 werurwe 2017, imaze guhitana abaturage bagera kuri 254, muri bo, 43 akaba ari abana.

 

By Umutoni Solange | Views : 2058 | Kuya 04-03-2017 09:38



Perezida Juan Manuel Santos, ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 02 mata 2017, yahamije ko imvura yaguye muri Kolombiya kuwa gatanu w’icyumweru gishize imaze guhitana abaturage 254 barimo abana bagera kuri 43.

Iyi mvura yaguye mu ijoro ryo kuwa gatanu yatumye inzuzi 3 ziri mu mujyi wa Mocoa mu majyepfo y’iburengerazuba zuzura maze zihitana amazu n’ibindi byose zisanze mu nzira.

Perezida Juan Manuel akaba yavuze ko leta izakora ibishoboka byose igafasha imiryango yabuze abayo n’ibyayo.

Ibikorwa byo gushakisha abahitanwe n’iyi mvura biracyakomeje.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd