Kuwa Gatandatu Tariki ya 05 werurwe 2016 guhera saa mbili za mu gitondo kuri koleji Inyemeramihigo ya Gisenyi bazibuka Nyiricyubahiro Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys watangije ishuri Koleji Inyemeramihigo no kwishimira iby'ishuri rimaze kugeraho.

 

By Muhire Norbert | Views : 16527 | Kuya 02-29-2016 11:13



Nyiricyubahiro Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys watangije ishuri Koleji Inyemeramihigo ya Gisenyi yavutse tariki ya 22 ukuboza 1904,avukira I Zaza mu ntara y’iburasirazuba,yabyawe na Joseph Rukamba wabaye umwe mu bakirisitu bambere b’abagaturika bari I Zaza mu 1900,avukira mu muryango w’abahungu 6 n’abakobwa 6.

Ku myaka 10 yagiye kwiga mu ishuri rya semineri ya Kabwayi,yabaye uwihaye Imana I Kabwayi,Murunda,Saint Famille,Rulindo na Nyundo.

BIGIRUMWAMI Aloys yagizwe Musenyeri wa mbere w’umunyarwanda ku Nyundo tariki ya 14 Gashyantare 1952 na Papa Piyo wa XII,yanditse ibitabo byinshi.

                         Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys

Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys washinze ishuri rya Koleji Inyemeramihigo yitabye Imana kuya 03 kamena 1986 mu bitaro bya Ruhengeri azize umutima.

Nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa koleje ya gisenyi Inyemeramihigo,buzibuka Nyiricyubahiro Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys watangije ishuri Koleji Inyemeramihigo, banishimire  iby'ishuri rimaze kugeraho.

                                        Ishuri koleji Inyemeramihigo rya Gisenyi

Uwo muhango uzaba kuwa gatandatu tariki ya 05 werurwe 2016 guhera saa mbili za mu gitondo kuri koleji Inyemeramihigo.

Abize n’abakoze muri iri shuri bose baratumiwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd