Mu gihe pubulika iharanira Demokarasi ya Congo yijeje u Rwanda ko igiye kohereza Ladislas Ntaganzwa washakishwaga na Leta y’u Rwanda kubyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, gahunda ibi bihugu byari byumvianyeko yo kugurana n’umunyekongo wafatiwe mu Rwanda ntiri kuvugwaho rumwe.

 

By Ubwanditsi | Views : 16737 | Kuya 03-05-2016 18:46



Ni amahitamo yuzuyemo kwivuguruza kuko Radio y’abafaransa RFI yibajije igihe Ladislas Ntaganzwa azohererezwa mu Rwanda mu gihe Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yagize ati “ Komisiyo iracyakurikirana iby’uyu mugabo, urubanza ntirurarangira”

Gusa ministri w’ubutabera w’u Rwanda bwana Johnston Bugingye avuga ko, we yizera ko gahunda zo kuzana Ladslas mu Rwanda ziri kugenda neza cyane, kandi ko we ngo yizera ko Congo ari igihugu kitwara neza mu butabera.

Ladslas ni umwe mu bantu umunani bashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’umuryango w’abibumbye, rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha.

Igitekerezo cyo kugurana abashinjwabyaha cyarirengajijwe.

Ladislas Ntaganzwa wagombaga koherezwa mu Rwanda

Aho ari ikinshasa, Ladslas Ntaganzwa yabajijwe umwanya munini imikoranire yaba afitanye n’inyshyamba za FDLR zishijwa kuba zarasize zikoze Genocide mu Rwanda zigahungira mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’ubutabera wa Congo Alexis Thambwe Mwamba we yakekaga ko hazabaho kugurana Congo ikohereza Ladslas Ntaganzwa, u Rwanda narwo rukohereza umunyekongo washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi akaba ari mu Rwanda.

Uku kutumvikana kuri izi ngingo gushobora gutuma habaho gutinda kw’ishyirwa mu bikorwa by’icyemezo Congo yari yafashe cyo kohereza mu Rwanda uyu Ladslas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo mu mwaka ushize wa 2015.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd