Mu rwego rwo kubaka ubusatirizi bwayo, ikipe ya Kiyovu sport kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 mutarama 2017, yasinyishije umwataka mushya, Isac Muganza wakiniye rayon sport akayivamo yerekeza muri Polisi FC.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 5691 | Kuya 01-17-2017 18:19



Kiyovu sport ikomeje kubaka ubusatirizi bwayo, nyuma y'aho abafana ba Kiyovu sport baboneyeho ko ikipe yabo ikeneye umwataka uzi icyo gukora imbere y'izamu bakicara bagakusanya amafaranga ngo bigurire umwataka, birangiye Isac Muganza ariwe utoranyijwe n'umutoza maze abasinyira kubakinira imikino yo kwishyura(retour) agafasha ikipe kwitwara neza .

                Isac Muganza yasinyiye Kiyovu sport amezi 6

Minani Hemedi Perezida w'abafana b'ikipe ya Kiyovu sport yavuze ko abafana bakoze akazi kabo ko kwishakamo ubushobozi maze basaba umutoza Kanamugire kubashakira umwataka, maze agerageza benshi barimo n'abanyamahanga, ariko nawe yavuze ko yashimye Isac Muganza, aba ari we asinyisha amezi 6.

Hemedi yongeyeho ko azi neza Isac Muganza uko yitwaye neza muri Rayon sport ndetse no muri Police Fc :

"usibye imvune yagize kandi yarakize ndibaza ko tuzamuha akanya azitwara neza" .

Issac asinyiye Kiyovu sport nyuma yo kuva muri Rayon sport akerekeza muri Police FC, nyuma Police ikamusezerera imushinja guteza umwuka mubi no kugumura abandi bakinnyi, akaba yamaze kugera muri Kiyovu azayikinira imikino yo kwishyura.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd