Mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, abantu bagera kuri 40 bapfuye bahitanwe n’isuri.

 

By Umutoni Solange | Views : 2037 | Kuya 08-17-2017 14:35




Isuri ikabije yatewe n’imvura yaguye kuwa gatatu tariki ya 16 kanama 2017, maze yibasira bikomeye inkambi y’abarobyi baturiye ikiyaga cya Albert mu ntara ya Ituri mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa repubulika iharanira Demokarasi ya Congo maze abaturage bagera kuri 40 bahaburira ubuzima.

Kuri uyu wa kane tariki ya 17, abayobozi muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bemeje aya makuru y’urupfu rw’aba bantu.

Pacifique Keta, umuyobozi wungirije w’intara ya Ituri yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, ko kuwa gatatu tariki ya 16 imvura nyinshi yateye inkangu yahitanye abantu 40 .

Keta yagize ati :

Nibyo koko ku nkambi y’abarobyi iri ku nkengero z’ikiyaga cya Albert, abaturage 40 barapfuye biturutse ku mvura nyinshi, twashyinguye 28, none tugiye kongera gushyingura abandi 12”.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd