Nyuma yaho Diyoseze ya Kabgayi ishyiriye ahagaragara ubutumire bwa Yubile y'Abapadiri, benshi mu banyarwanda n'imwe mu miryango irengera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ntibashimishwe n'iki gikorwa bitewe no kugaragara ku rutonde kwa bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside, Diyoseze ya Kabgayi yongeye gushyira ahagaragara ubundi butumire.

 

By Muhire Norbert | Views : 11718 | Kuya 07-11-2016 10:04



Mu butumire bwashyizwe ahagaragara na Diyoseze ya Kabgayi, yavuze ko bazagira Yubile y'abapadiri bamaze imyaka 25 babuhawe.

                                                           Ubutumire

Mubo Diyoseze yatangaje babuhawe bazaba bari kumwe, hari :

Padiri Lukanga Kalema Charles

Padiri Rukanika Rutaremara Aimé

Padiri Gatete Théotime

Padiri Uwigaba Jean Baptiste

Padiri Kiwanuka Elias.

Mu babuhawe kandi iki gihe bagaragara kuri ubu butumire, harimo 2 bahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 aribo:

Padiri Ndagijimana Yozefu na 

Padiri Rukundo Emmanuel

Aba bombi, Padiri Emmanuel Rukundo yari aumônier militaire kuva mu 1993 ndetse yari yarahawe ipeti rya Kapiteni mu ngabo za leta,

Mu 2009 yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwa Arusha, akatirwa gufungwa imyaka 25.

Mugenzi we Padiri Yozefu Ndagijimana yahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994 nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside nyuma yo kwicisha Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi yayoboraga, barimo na mugenzi we Padiri Mpuguje.

Mu 2008 yakatiwe gufungwa burundu, ubu ari muri gereza ya Mpanga, nyuma yo kugaragara ku rutonde, bateje impaka zitavugwaho rumwe.

Yubile izaba kuwa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016 isa 09h30  za mugitondo kuri Paruwasi ya Mushishiro. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd