Umugabo utuye mu kagari ka Rwantonde, ko mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe witwa Gatera Venant, ashingiye ku ngaruka yagize we ubwe ndetse n’umuryango we zo kunywa no gucuruza urumogi, yakanguriye abaturage bagenzi be kubyirinda no gutanga amakuru y’ababikora.

 

By Habineza Gabby | Views : 11088 | Kuya 10-13-2015 05:32



Gatera uri mu kigero cy’imyaka 35 yatanze ubwo butumwa ku itariki ya 9 Ukwakira 2015 mu nama yari yahuje ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harelimana n’abaturage ba kariya kagari gakora ku ruzi rw’Akagera bageraga kuri 250.

 Mu buhamya bwe Gatera yagize ati:"Namaze imyaka ibiri nywa kandi ncuruza urumogi. Nabiretse muri 2013 kubera ingaruka zabyo zirimo kubifungirwa, kunzahariza ubuzima no kumpombya kuko mbitangira nari nzi ko ngiye gukira."

 Asobanura ingaruka byamugizeho, Gatera yabwiye abaturanyi be ati:"Nabishoragamo amafaranga menshi ariko aho kunguka ngahomba kuko akenshi inzego z’umutekano zarabimfatanaga ubundi nazibona nkabita nkiruka."

 Yabagiriye inama agira ati:"Muntu ukinywa cyangwa ugicuruza  urumogi n’ibindi biyobyabwenge bireke kuko nta cyiza cyabyo. Ushaka kumenya ingaruka zabyo azaze nzimubwire. Amahirwe ngira n’uko nageze aho ndabireka ubu nkaba maze kugera kuri byinshi kuko nkora ibyemewe n’amategeko."

 Gatera yababwiye ko kurunywa no kurucuruza byatezaga intonganya zidashira hagati ye n’umugore we kuko yahoraga amugira inama yo kubireka akanga.

 Aha akaba yaragize ati:"Nyuma yo kubireka amahoro arahinda mu rugo rwacu kandi icyo nkoze cyose kijya mbere bitandukanye na mbere aho nari nzi ko isaha iyo ari yo yose nshobora kurufatanwa cyangwa nkaruta mbonye inzego z’umutekano."

 Undi muturage wari witabiriye iyo nama witwa Hakizimana Sylvestre uri mu kigero cy’imyaka 32  yagize ati:"Ntimujya mureba abanyoye ibyo biyobyabwenge  uko baba bameze! Si bo bateza umutekano muke barwana no gukora ibindi bintu binyuranyije n’amategeko! Mureke rero  tubyirinde kandi tubirwanye duha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze amakuru y’ababinywa n’ababicuruza."

 Mbere y’ubwo buhamya n’impanuro by’abo bagabo bombi, AIP Gahigi yari yabanje kwigisha abo baturage bose ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo n’uruhare rwabo mu kubirwanya.

 Yabasobanuriye ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge  bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana  kandi ko biteza umutekano muke, bityo  abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza ndetse n’abakora ibindi byaha muri rusange.

 Yasoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abasaba kuba ijisho ry’umutekano bakaza amarondo kugira ngo bakumire ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya, akaba ari muri urwo rwego bahise bashyiraho komite y’abantu bazajya bacunga umutekano ku byambu bya Mukiha na Karehero byo mu kagari kabo ndetse n’ibindi bice by’amazi y’Akagera bikora ku karari kabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd