Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jacqueline, ku itariki 1 Ugushyingo 2015  yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 300 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rusumo ruherereye muri aka karere na bamwe mu babyeyi babo barenga 200, abasobanurira uko icuruzwa ry’abantu rikorwa ndetse anabasaba kugira uruhare  mu kurirwanya.

 

By Ubwandtisi | Views : 9954 | Kuya 11-08-2015 05:42



Icyo kiganiro cyabereye muri iri shuri mu kagari ka Nyabikokora, mu murenge wa Kirehe, kikaba cyaritabiriwe n’ubuyobozi bw’iri shuri, abarezi babo banyeshuri, n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere ari we Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harerimana.

Murekatete yatangiye abwira abo banyeshuri na bamwe mu babyeyi babo ko n’ubwo bitarafata intera ndende mu Rwanda, hari abantu batangiye kujya mu bikorwa byo gucuruza abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

Yabibabwiye agira ati:"Bene abo bantu bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo bajyana, ariko ibigaragara nko kugira neza biba bihishe inyuma imigambi mibisha ariyo yo kujya kubacuruza.”

Yakomeje ababwira ati:"Babizeza kubaha cyangwa kubashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga. Iyo babagejejeyo, babambura ibibaranga byose, bakabafata bugwate, maze bakabakoresha imirimo y’agahato kandi ivunanye, byongeye nta gihembo, ubundi bakabacuruza mu busambanyi."

Murekatete yongeyeho ati:"Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano, aza akakwizeza biriya bitangaza nawe ukemera ! Ukwiye guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa."

Umwe muri abo babyeyi witwa Karanganwa Gaspard yagize ati:" Ntakubeshye, iby’icuruzwa ry’abantu nabyumvaga gutyo. Nta makuru ahagije nari mbifiteho. Nibazaga uko bukorwa bikanyobera ariko nyuma y’iyi nama nabisobanukiwe bihagije ku buryo nanjye nzagira uruhare mu kurirwanya."

Umwe muri abo banyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi witwa Usenga Fidelite yagize ati:" Nasobanukiwe amayeri abo bagizi ba nabi bakoresha kugira ngo bashuke umuntu bajye kumucuruza. Nindamuka menye amakuru aberekeye nzahita nyamenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa inzego z’ubuyobozi zindi hafi."

Yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko kugira ngo rwirinde kugwa mu mutego w’abakora kiriya cyaha.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd