Umunsi wa gatanu wo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuzayobora u Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017, kandida Perezida Dr Frank Habineza aravuga ko ubwo yari mu karere ka Kirehe babujije abantu bakuru kuza gukurikira aho atangaza imigabo n’imigambi ye, maze bakohereza abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza kuza kumukorera sabotage.

 

By Ubwanditsi | Views : 2373 | Kuya 07-19-2017 22:01



Dr Frank Habineza, kandida Perezida watanzwe n’ishyaka Green Party, yari yasabye ko yakorera ibikorwa byo kwiyamamaza mu ga centre ka Nyakarambi ariko ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bumwandikira bumusubiza ko bidashoboka, aho yahisemo kwimukira, ngo babujije abantu bakuru kuhagera maze bohereza abana ngo bamukorere sabotage (kumuvangira).

Habineza yagize ati :

Kuba twari twateganyije aho tuzakorera, nimugoroba twari twabonye ibaruwa y’uko tutazahakorera ku buryo iryo joro byadusabye ko duhindura aho turi bukorere, mu masaha make ahabonetse hari iyo bigwa, kure cyane, ariko kuba ari kure ntabwo aricyo cyari ikibazo, ahubwo ikibazo ni uko ishuri ryohereje abana bato benshi cyane abana baza gukora icyo twakwita sabotage(kuvanga), twavuga green party oye!abana bagasubiza oya! Buri kantu kose twavugaga wasangaga abana bari benshi cyane basubiriza rimwe oya oya oya! byagaragaraga ko ari ugusabota, ibintu bitadushimishije, ikindi kitadushimishije ni uko ubuyobozi bw’umurenge bwanze kutwakira kandi umuyobozi w’umurenge yari ahari ahubwo ahita yigendera, bigaragara ko atari atwishimiye ko twaje mu murenge we. Icyo twamenye ni uko muri Kirehe babujije abantu bakuru kuza ahubwo bakohereza abana babatumye gukora sabotage ariko turacyaperereza ngo tumenye ibyo aribyo”.

Si ubwa mbere mu kwiyamamaza k’umukandida Dr. Frank Habineza havuzwemo kumubangamira kuko ubwo yari kwiyamamariza no mu karere ka Nyagatare, yavuze ko abaturage bakumiriwe kuza gukurikira imigabo n’imigambi ye.

  Babujije abantu bakuru kwitabira bohereza abana gukora sabotage:"Dr.Frank Habineza"


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd