Abaturage batuye mu karere ka Kirehe, bavuga ko kubera imvura yaguye itinze kandi ari nkeya ku kigero cyo munsi ya mm 350 mu karere kabo, byabateye inzara kandi bakaba bataniteze umusaruro. Ubuyobozi bw’aka karere bukaba buvuga ko ku bufatanye na Minisiteri y'ubuhinzi batanze ibiribwa byo kubafasha, nanubu bigitangwa.

 

By Muhire Norbert | Views : 6720 | Kuya 12-08-2016 12:12



Ubusanzwe mu karere ka Kirehe imvura igwa neza ibarirwa ku gipimo kiri hagati ya mm 900 na mm 1200.

Munyaneza Festus, Ushinzwe ibarurishamibare mu karere ka Kirehe avuga ko igihembwe cy’ihinga B umwaka wa 2016, mu kwezi kwa Gashyantare imvura yabaye nkeya ijya munsi ya mm 350, ikigero gito cyane gituma imyaka idashobora kwera neza bikaba aribyo byakuruye inzara.

Muvunyi Aminadabu ukora ubuhinzi mu murenge wa Nyakarambi mu karere ka Kirehe, yavuze ko nk’abahinzi byarushijeho kuba bibi cyane bitewe n’uko kubera izuba imyaka yabo yumiye mu butaka, none bakaba bagiye kwicwa n’inzara.

                Imyaka yumye ihagaze indi yumira mu butaka

Bizimana Vincent ucururiza mu murenge wa Nyakarambi we yagaragaje ko nta bakiriya bakibona bitewe n’uko abaturage bakennye, kandi ko ntawagura umwenda cyangwa ikindi icyo aricyo cyose adafite ibyo arya.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascène, yatangaje ko kubera iyi mvura yaguye itinze kandi ikagwa ari nke, byatumye haba amapfa abaturage bagasonza.

               Nsengiyumva Jean Damascène

Yakomeje avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Minagri, imiryango igera ku bihumbi bibiri yo mu murenge wa Mamba n’indi 1500 yo mu mirenge ya Mahama na Nyamugari yahawe ibiribwa nyuma yo kumara ibihembwe bibiri ihinga ariko ntiyeze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe butangaza ko uretse gukomeza gufasha abaturage bahuye n’ikibazo cy’amapfa kubona ibiribwa, bari no kureba icyakorwa kugira ngo abahinzi bajye babasha guhangana n’ikibazo cy’imvura nke, ahubatswe ibyobo bibikwamo amazi yo kuhira bigera kuri bitanu ndetse babakangurira kugura imashini zuhira.

Akarere ka Kirehe gafite ubuso bwa kirometerokare 1118,5, gatuwe n’abaturage 349.970, babarirwa mu ngo ibihumbi 78 337.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd