Abaturage basaga ibihumbi 13 bo mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba bw’uRwanda ntibarishyura mitiweri, Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bwatangiye gushyira hamwe abafite umutima wo gufasha kugirango bishyire hamwe bishyurire abadafite ubushobozi.

 

By Muhire Norbert | Views : 7014 | Kuya 12-15-2016 11:19



Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascène, yatangaje ko batangiye kwegeranya abantu bafite umutima wo gufasha kugirango bahurize hamwe inkunga yo kwishyurira mitiweri abatarayishyura bigaragara ko nta bushobozi bwo kuyiyishyurira.

            Nsengiyumva J. Damascène, v/mayor Kirehe

Ubuyobozi kandi bugaragaza ko abaturage batarishyura biganjemo abo mu cyiciro cya kabiri kuko abo mu cya mbere bo bayishyurirwa na leta.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe, yerekana ko mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe habarirwamo ingo zigera ku bihumbi 12.459 zingana na 15.8%, icya kabiri kirimo ingo ibihumbi 30.042 zingana na 38.2% ari nazo zikigaragaramo abatabasha kwiyishyurira mitiweri.

Ni mu gihe icyiciro cya gatatu harimo ingo zigera ku bihumbi 36.180 zingana na 46%, naho icyiciro cya kane ari nacyo cyanyuma kikaba kirimo ingo 56 zingana na 0.1%.

   Bamwe mu baturage mu gikorwa cyo kwandikisha mitiweri

Nubwo hari abaturage basaga ibihumbi 13 batarishyura mitiweri, muri rusange imibare igaragaza ko kwitabira kwishyura mituweri mu karere ka Kirehe bigeze kuri 96.7%.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd