Mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya congo, komisiyo y’amatora (CENI) yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 26 werurwe 2018, isoza igikorwa cyo kwakira urutonde rw’imitwe ya politiki izitabira amatora mu kwezi k’ukuboza uyu mwaka.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 5187 | Kuya 03-26-2018 15:12



Aganira naRadio Okapi , Jean-Pierre Kalamba, ushinzwe gutangaza ibikorwa bya CENI, yavuze ko bagendeye ku mategeko kugirango igikorwa cyo kwakira urutonde rw’imitwe ya politiki izitabira amatora gisozwe kuri uyu wa mbere tariki ya 26 werurwe 2018, maze hazaboneke umwanya uhagije wo gusuzuma intonde no kuzishyira ku murongo n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyiteguro y’amatora. 

Komisiyo y’amatora kuya  22 werurwe uyu mwaka yari yahamagariye imitwe ya politiki n’abishyize hamwe kubahiriza ibisabwa bigashyikirizwa minisiteri y’umutekano ariyo yagombaga gushyikiriza intonde CENI. 

        Jean-Pierre Kalamba, ushinzwe gutangaza ibikorwa bya CENI


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd