Umugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa repubulika iharanira demokarasi ya congo, Moise Katumbi, yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bashatse gushimuta abamushyigikiye bamaze igihe bafungiwe muri gereza nkuru ya Makala mu murwa mukuru I Kinshasa.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 4074 | Kuya 06-11-2017 23:21



Umuherwe, Moïse Katumbi wahoze ari guverineri w’intara ya Katanga yahamije ko ahagana isa munani z’ijoro, mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 10 rishyira ku cyumweru tariki ya 11 kamena 2017, abasirikare bitwaje intwaro ba leta ya DRC baherekejwe n’umuyobozi wa gereza binjiye mu cyumba cya 8 muri gereza ya Makala I Kinshasa batera ubwoba ndetse bashaka no gushimuta abafunze bashinjwa gukorana nawe.

Amakuru umurashi.rw ukesha Jeune Afrique aravuga ko Moise Katumbi umaze igihe kigera ku mwaka ari mu buhungiro ku mugabane w’uburayi, yavuze ko abafunzwe bazira gukorana nawe bari gukorerwa ibikorwa bibi birimo iyicarubozo. 

Moise Katumbi arasaba ko umuyobozi wa gereza ya Makala yatanga ibisobanuro by’ukuntu abantu bahohoterwa bakanashimutwa bari mu maboko y’ubuyobozi. 

Raporo y’aba eveke ba kiriziya Gaturika muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nayo yagaragaje ko abafunzwe bazira gukorana na Moise Katumbi bakorerwa ibikorwa by’urugomo.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd