Nyuma y’igihe kirekire babyarira ahantu hadafite ibyangombwa bihagije, abagore bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ahitwa muri “Bisate” barishimira ko bubakiwe ibyariro ryujuje ibyangombwa(maternité).

 

By MuhAlly | Views : 13671 | Kuya 03-08-2016 17:21



Iryo byariro ryuzuye ritwaye miliyoni zisaga 49 z’amafaranga y’u Rwanda ryubatswe n’umuryango The Dian Fossey Gorilla Fund International, abagore baravuga ko rije ribasubiza agaciro kuko kubyarira ahantu hatiyubashye byateraga benshi ipfunwe.

       Ibyariro ryo muri Bisate ryuzuye ritwaye miliyoni zisaga 49 z’amafaranga y’u Rwanda

Bisate ni mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze mu mizi y’ikirunga cya Bisoke. Hari hashize igihe kirekire batagira ibyariro cg maternité yiyubashye ku buryo ababyeyi babyariraga mu kumba k’imfunganwa bikagaragara nabi ku bantu nkabo baba batanga ubuzima. Nk’uko Nyirarukundo Assinath wahabyariye bwa mbere abivuga

ati : “aho babyariraga hari habi kuko abandi barwaye bashoboraga kubona umubyeyi uri ku bise, akomeza avuga ko batabonaga naho barira igihe basuwe, abandi babyeyi nabo bavuze ko babonye ahantu hihishe kuburyo igihe bazajya babyara abandi batabareba

                                                     Ababyeyi bishimiye ibyariro bubakiwe

Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Bisate Muhozwangeyo Assoumpta wemeje ko nabo biruhukije kubera uburyo bakoragamo butabafasha kwakira ababagana ku gihe kubera igitanda kimwe cyabaga muri iryo byariro, yatangaje ko bagiye kurushaho gutanga services nziza.

Igitekerezo cyo kubaka iryo byariro ririmo ibyangombwa bijyanye no kubyaza cyatekerejwe n’umunyamerika nyakwigendera Dr Mary Holder witabye Imana mu 2014 akaba yari umushakashatsi n’umufatanyabikorwa wa Dian Fossey Gorilla Fund Int’l muri gahunda ziteza imbere abaturanye na park y’ibirunga. Umuyobozi wayo muri iki gihe  Dr Tara Stoinski wagaragaje ko baharanira ko abaturanye na Park y’ibirunga bagira ubuzima bwiza kandi bakagira uruhare mu kuyirinda, yemeje ko batazatezuka kuri iyo ntego yo guteza imbere abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire wasabye ababyeyi kugana icyo kigo nderabuzima no kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yibukije ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere abaturage. Yavuze kandi ko biteguye kubaka uruzitiro rw’icyo kigo nderabuzima kuko imiterere y’aho cyubatse n’amashuri agikikije bidaha umutuzo abarwayi uko bikwiye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd