Mu gitondo  cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gashyantare,2016  nibwo  Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo rwakatiye igifungo gisubitse cy’umwaka umwe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 17 wahamwe no gukomeretsa ku bushake mwalimu we umwigisha mu ishuri rya St André i Nyamirambo.


Urukiko rwanzuye ko uyu mwana  wayemye Mwalimu we ahamwe n’icyaha cyo gukomeretsa  ku bushake ku buryo bukabije.

 

By Ubwanditsi | Views : 15372 | Kuya 02-29-2016 09:46



Urukiko rwanzuye ko uyu mwana  wayemye Mwalimu we ahamwe n’icyaha cyo gukomeretsa  ku bushake ku buryo bukabije.

Mwalimu Jean Baptiste Gasoma wakomerekejwe, n’umwana wamukomerekeje bose nta n’umwe wagaragaye ku rukiko uyu munsi ubwo hasomwaga imyanzuro y’urubanza.

Urukiko ariko rwanzuye ko uyu mwana agabanyirijwe ibihano mo kabiri ku mpamvu z’uko; atagejeje ku myaka y’ubukure, ko yahuye n’ihungabana mu burere, akaba kandi afite nyina urwaye bikomeye ndetse iki kikaba ari icyaha cya mbere aryojwe.

Urukiko rwanzuye ko akatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu y’u Rwanda (Frw 50 000).

Umucamanza yavuze ko iki gifungo gisubikwa, ariko uruhande rw’uregwa rukishyura ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu.

Muri iki gifungo gisubitswe uyu mwana ngo agomba gukurikiranwa mu muryango uyu mwaka wose.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwemerewe kujurira mu minsi 30.

Icyaha kikaba cyarabaye , ku wa 25 Nyakanga 2015, mwalimu watemwe yahise ajyanwa mu bitaro, nyuma n’umwana aza kujyanwayo, bivugwa ko yagize ibibazo by’ihungabana.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd