Umuhanda uhuza umurwa mukuru Kigali n'intara y'amajyepfo ,intara y'amajyaruguru n'iy'iburengerazuba wongeye kuba nyabagendwa nyuma y'iminsi ibiri udakora bitewe n'imvura yaguye ari nyinshi bigatera kuzura kw'igishanga cya nyabarongo n'inkangu zitandukanye bigafunga imihanda.

 

By Muhire Norbert | Views : 10437 | Kuya 05-10-2016 19:05



Kuva mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2016 nta modoka cyangwa umuntu wabashaga kujya mu mujyi wa Kigali aturutse mu ntara y'amajyepfo,cyangwa ngo ave muri Kigali yerekeza mu ntara y'amajyepfo kubera ko umuhanda uhuza kigali n'intara y'amajyepfo wari warengewe n’amazi yatewe n’imvura ikabije yaguye mu mpera z’Icyumweru gishize bigatuma igishanga cya Nyabarongo cyuzura amazi agafunga umuhanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2016,ahagana isa tanu z'amanywa nibwo uyu muhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo wafunguwe,ariko imodoka nini hamwe n'abanyamaguru cyangwa abanyamagare bo ntibemerewe kuwukoresha birinda ko batwarwa n'amazi ataramara gushira mu muhanda.

                       Umuhanda Kigali - Muhanga wongeye kugendwa

Kuva ku cyumweru tariki ya 08 gicurasi 2016,Umuhanda Kigali - Musanze niwo wabanje gufungwa bitewe n'imvura yaguye ari nyinshi igatera inkangu ikomeye ahitwa muri Buranga.

Uyu muhanda nawo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2016 wongeye kuba nyabagendwa.

                           Umuhanda Kigali - Musanze wongeye kugendwa

Imvura yaguye mu mpera z'icyumweru gishize mu turere twinshi tw'igihugu imaze guhitana abantu 50 ikanasenya inzu 583,byumwihariko iyi mvura yashegeshe akarere ka Gakenke aho imibare y'agateganyo itangazwa,abagera kuri 34 bamaze kwitaba Imana.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd